Amakuru y’ibanze y’urupfu rwe
Ku wa 16 Ukwakira 2026, Sergeant Major Robert KABERA yavuye mu rugo nk’uko bisanzwe, yerekeza mu gace ka Kamengo, aho yari afite ibikorwa by’ubwubatsi n’ubuhinzi. Uwo munsi yawumaze akurikirana ibyo bikorwa.
Mu masaha y’ijoro, yakomeje kuvugana n’abantu nk’uko bisanzwe. Yanavuganye n’umugore we hagati ya saa tanu na saa sita z’ijoro.
Bukeye, ku wa 17 Ukwakira 2026, umugore we yamenye inkuru y’uko umurambo wa Robert KABERA wari wabonetse hafi y’inzu yabo, waciwe umutwe. Dukurikije amakuru twahawe, umutwe we wari wajyanywe kandi wari utaraboneka igihe aya makuru yatangazwaga.
Aya ni amakuru y’ibanze dufite kugeza ubu. Ibindi bisobanuro bizongerwaho uko bizagenda byemezwa.